Nta mpamvu yo kwiheba dore uwawe arahari

Thursday, August 8, 2013

Uko watereta umukobwa muhuye bwa mbere

Kuvugisha cyangwa gutereta umukobwa bwa mbere bisa nk'aho bigoye ndetse usanga abasore benshi bibatera ubwoba, gusa ni ibintu byoroshye bitagakwiye kuguhangayikisha(umusore). Gusa kuba byoroshye ntibivuze ko ugomba kugenda uko wiboneye kuko urebye nabi waseba ndetse bikaba byanakuviramo kuzinukwa inkumi zose kubera gutinya kongera guseba cyangwa ibyo urubyiruko rukunze kwita guterwa indobo.

Mbere y'uko utekereza kujya gutereta umukobwa bwa mbere ikintu cya mbere ugomba kumenya ni uko witwara imbere ye.
Hari igihe nawe mu by'ukuri uba ubona ko umukobwa yagukunze mutaranavugana kandi birashoboka koko gusa ndibisobanuye ko ibintu byarangije kwikora kuko iyo witwaye nabi ushobora kubizambya byose ukicuza n'icyatumye umuvugisha; gusa ibi ntibigomba kugutera ubwoba kuko byose biri mu maboko yawe.

Dore rero bimwe mubyo ugomba gukora kugirango ikiganiro cya mbere hamwe n'umukobwa w'inzozi zawe kigende neza.

- Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukwigirira icyizere.Niba muri kuganira ugomba guhagarara wemye kandi ukavuga umureba mu maso, ukirinda kuvuga wubitse umutwe cyangwa ureba hirya.Ibyo abakobwa barabikunda cyane kuko bimwereka ko wiyizeye kandi ibyo uvuga udashidikanya.

- Mbere y'uko umwegera ugomba kubanza ukamenya icyo utangira umubwira hato utazagera imbere ye ukarya indimi.Ushobora nko gutangira umubwita ko yambaye neza cyangwa ikindi cyerekeye kuri we.Ibi kandi usibye kuryoshya ikiganiro bizakongerera na cya cyizere twavuze haruguru.

- Ugomba kuba usa neza.Aha ndavuga kuba wambaye imyenda myiza imeshe,wiyuhagiye(udafite impumuro mbi ku mubiri cyangwa mu kanwa,....).Ibi byo ni ngombwa cyane kuko sinzi ko hari inkumi yakwemera kukuvugisha mu gihe udafite impumuro nziza.
Ugomba rero kuba wambaye neza uko ushoboye.

- Ujye wirinda ko ikiganiro cyanyu kigera ahantu kigasa nk'igihagaze kubera kubura ibyo uvuga.Mubyo uvuga byose ugomba gukora uko ushoboye ikiganiro kigakomeza.

- Mu gihe muganira ni byiza ko wajya unyuzamo ukamubwira utuntu dusekeje kuko biryoshya ikiganiro kandi bigatuma atarambirwa.Gusa ugomba kwirinda kubikora cyane kuko byatuma agufata nk'aho uri gukina ikinamico imbere ye.

- Birumvikana ikiganiro cyanyu cyagenze neza mwese mwaryohewe. Nibyo koko biragaragara ko umukobwa adashaka ko usezera gusa ujye uharanira kurangiza ikiganiro hakiri kare mbere y'uko urambirana kuko umusiga akigushaka bigatuma ashaka kongera kuzahura nawe mukaganira.Birumvikana aho niho umwakira numero ya telefone ye ndetse n'ibindi bijyanye n'ibyo.

Niba rero wajyaga ugira imbogamizi zo kwegera umukobwa ngo umubaze akazina ubwo rero nakubwira ngo amahirwe masa kandi nizere ko izi nyigisho zagufashije.

Wednesday, February 6, 2013

Happy Valentine's day

"Team Umuranga" yifurije abasomyi bayo bose bari mu mpande zose z'isi umunsi mwiza w'abakundana.Tuboneyeho no kwifuriza abo twabereye umuranga mwiza bose happy valentine's day y'uyu mwaka taliki 14/02/2013.

Ese wowe utegereje iki niba nta mukunzi ufite?Tugane maze inzozi zawe zibe impamo.